AmakuruImikino

Dany Usengimana yakomoje ku ikipe bivugwa ko yasinyiye hano mu Rwanda

Rutahizamu w’umunyarwanda akaba yari amaze iminsi mu ikpe ya Singida United, Dany Usengimana, yavuze ko nta kipe yari yasinyira hano mu Rwanda nkuko abenshi bakomeje kugenda bavuga yamaze gusinyira APR FC ariko ngo hari icyizere.

Dany Usengimana yahagurutse i Kigali tariki ya 10 Nyakanga 2017 we na mugenzi we Rusheshangoga Michel berekeza muri Tanzaniya aho bari bagiye kumvikana na Singida United bikanarangiye basinyiye iyi kipe.

Iyi kipe iri kuvugwamo amikoro make byanatumye aba basore babanyarwanda bahitamo kwigarukira i Kigali, Byavuzwe kenshi ko Dany Usengimana amakipe atandukanye nka APR FC, Police FC na Rayon Sports amushaka benshi bagahamya ko yanasinyiye APR FC ariko Dany we yavuze ko nta kipe yo mu Rwanda yari yasinyira.

Abajijwe ku bijyanye nuko ahagaze ubu akaba ari mu Rwanda kandi yakagombye kuba ari mu ikipe ya Singida . Dany Usengimana yagize ati:”Naje nje mu kiruhuko biba ngombwa ko mbona ntazasubirayo , urebye ntabwo nzasubirayo, hari ibitaragenze neza biba ngombwa ko duhagarika amasezerano.”

Ku bijyanye no kuba yarasinyiye APR FC ati:”Ndacyavugana nayo makipe yose ntayo nari nahitamo.Oya nta rupapuro rwa APR FC nari nasinyaho uretse ko ibiganiro ari byiza harabura utuntu duke uretse ko amahirwe menshi nuko nzakina mu Rwanda.”

Dany yanavuze ko yari yatangiye gukora imyitozo muri Polisi FC yari yarahozemo ariko ubu akaba yarafashe ikiruhuko akaba azatangira imyitozo yamaze kubona ikipe.

Mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 wa shampiyona y’u Rwanda, uyu musore niwe watsinze ibitego byinshi aho yakinaga ataha izamu aciye ku mpande ariko yageze muri Tanzaniya umutoza wa Singida amukinisha nk’umwataka wa nyuma, yatangiye akina iminota yose ariko yaje kughera ho akajya akina iminota mike ahanini bitewe n’uburwayi bwa hato na hato yagiraga.

Dany Usengimana na Rusheshangoga bamaze gutandukana na Singida United

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger