AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Danny Usengimana afashije APR FC gushimangira umwanya wa Mbere

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu, nyuma yo gutsinda Bugesera FC 2-1, bituma ikomeza gushimangira kuguma ku mwanya wa mbere, dore ko kugeza ubu yongereye ikinyuranyo  cy’amanota 6 hagati yayo na Rayon Sports.

APR yatinze Bugesera FC ku mukino wa 17 wa Sampiyona wari wakomeje kuri iki Cyumweru, mu gihe no mu mukino ubanza yari yayikuyeho amanota atatu iyitsinze 1-0.

 APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 38, naho Bugesera iri ku mwanya wa 6 n’amanota 23.

Ni umukino wabaye nyuma y’imvura yaguye mu Mujyi wa Kigari ku isaha ya saa cyenda (15H00’). APR FC yatangiye isatira, ku munota wa 2’ Manishimwe Djabel yazamukanye umupira ashatse kuwuha Nshuti, myugariro wa Bugesera ashyiraho ukuguru arawurenza, bibyara Koruneri ya mbere y’umukino.

APR FC bayiteye ntibayibyaza umusaruro. Ku munota wa 10’ Bugesera FC yashoboraga kubona igitego, Rucogoza Djihad na Mustapha babuze uburyo nyuma yo guhanahana umupira mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Rwabugiri Omar arasohoka ukuramo umupira neza.

Ku munota wa 14’ APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku mupira mwiza yahawe na Bukuru Christopher, umuzamu wa Bugesera FC Kwizera Janvier asohoka nabi Danny ahita atsinda igitego.

Ku munota wa 30’ APR FC yahushije igitego cya kabiri, umupira Djabel yatanze kuri Nshuti arawumanukana acenga Idrissa atanga umupira mwiza kwa Mangwende, wari uturutse ku ruhande yiruka cyane, awuteye awunyuza ku ruhande rw’izamu gato.

Ku munota wa 40’ Danny Usengimana yatsinze igitego cya kabiri, cya APR FC nyuma y’umupira yahawe na Djabel ba myugariro ba Bugesera FC bagira ngo yarariye, igitego cye ntikishimiwe n’abari muri Stade bavuga ko yari yaraririye.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri Bugesera FC yagarutse ikina neza iherekanya umupira uburyo bwo kureba mu izamu bukanga. Iminota 15’ y’igice cya kabiri yakiniwe mu rubuga rwa APR FC, Bugesera ishaka kwishyura.

Ku munota wa 55’ Shabani Hussein bakunda kwita Tchabalala yatsinze igitego cya Bugesera nyuma y’amakosa ya ba myugariro ba APR FC batakaje umupira.

Bugesera FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC, ku munota wa 69’ Idrissa yazamuye umupira Jimmy  Kimbengo agiye kuwuboneza mu izamu, Butera wa APR FC aturuka inyuma awohereza muri Koruneri.

Jimmy yayiteye Hussein ashyizeho umutwe umupira unyura ku ruhande rw’izamu rya Rwabugiri wari waritaye.

Ku munota wa 78’ Mugisha Francois Master wa Bugesera FC yashatse gutungura Omar, ariko umupira awucisha ku ruhande rw’izamu gato.

Ku munota wa 88’ Bugesera yagerageje ubundi buryo bw’igitego nyuma y’ishoti rya Mustapha Francis ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itatu, irangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

Ubu ikinyuranyo cy’amanota 6 ni cyo kiri hagati yayo n’ikipe ya kabiri, ari yo Rayon Sports aho APR FC yagize amanota 41, Rayon yo ifite 35.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

APR FC Xl: Rwabugirir Omar, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mushimiyimana Mohammed, Rwabuhihi Aime Placide, Butera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent na Usengimana Danny.

Bugesera FC Xl: Kwizera Janvier Rihungu, Kwitonda Alain, Yves, Kouame, Nzabanita David (c), Niyitegeka Idrissa, Mugisha Francois Master, urengezi Rodrigue, Rucogoza Djihad, Shabani Hussein Tchabalala na Mustapha Francis.

Uko imikino y’umunsi wa 17 ya shampiyona yagenze:

[event_blocks 70237]

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger