Amakuru ashushyeImyidagaduro

Dady de Maximo Mwicira-Mitali aherutse kwitabira ibirori byabereye mu ngoro y’Ubwami bwa Denmark(Amafoto)

Dady De Maximo Mwicira-Mitali usanzwe azwi cyane mu buhanzi bw’imideli mu Rwanda kuri uyu wa gatanu  tariki 15 Nzeri 2017, yatumiwe mu ngoro y’umwamikazi wa Denmark.

Ni mu birori byahuriyemo abanyacyubahiro batandukanye byabereye muri iki gihugu cya Denmark , byabaye hatangizwa ku mugaragaro exhibition  ya Behind Colonial Mirrors izarangira mu Ukuboza uyu mwaka. Dady de Maximo ni umwe mu bari batumiwe ndetse yanatambutse kw’itapi itukura[Red carpet] mu ngoro y’umwamikazi ya  Christiansborg Palace.

Dady de Maximo mu magambo ye  yavuze ko ari ibintu by’ikirenga, ashimira Imana ko ikomeje kumuteza indi ntambwe.

Ati”Umutuzo, umwete, kwihangana, gukora neza ibyo ukunze, kwiyemeza, guca bugufi yewe no mu mahina ugakomeza urugendo waba uri wenyine, urwaye se, uri muzima cyangwa umugaye ugashima , ugakora ushyizeho umutima biragutungura bikaguhuza n’abakikiye amateka n’ingoma kandi mu gutungurwa bikakwicaza ahakomeye.”

Yunzemo ati”Tariki 15 nzeri 2017, natumiwe mu gihugu cya Denmark mu ngoro y’ubwami bwaho, aho umwamikazi wa Denmark  yafunguye exhibition yitwa Behind colonial mirrors.”

Yasoje ati”Iringire Iyakuremye kuko ibiganza byayo iyo wemeye ko Aribyo bikugize Ingufu z’umutima ziva kuri yo ; no mu nduru z’abantu ugakora ukirengagiza abakuvumira ku gahera, ukubaha bose kandi ugashima abakigukomeyeho ko uri uwabo ni ukuri ntaho utagera. Mana Warakoze! Nzakomeza kukwisunga kuva kera nubu singaya.Warakoze.”

yari umwe mu batumiwe  muri ibi birori   byitwa Behind Colonial mirrors Ibi birori byari birimo abanyacyubahiro benshi

Iyi ngoro ya Christiansborg yubatswe ndetse inashushanywa n’abahanga mu by’ubwubatsi bamenyekanye cyane mu gihugu cya Danemark mu kinyejana cya 19 n’icya 20  aribo Elias David Häusser, Christian Frederik Hansen na Thorvald Jørgensen.

Imirimo yo kuyubaka yatangiye mu mwaka wa 1907 kugeza mu wa 1928, iherereye mu mujyi wa Copenhagen muri Denmark.

Ino ngoro iberamo ibikorwa bitandukanye ndetse iteraniramo abagize inteko ishingamategeko yo muri iki gihugu mu bikorwa bitandukanye.

Dady de Maximo atambuka ku itapi itukura[ Red carpet] imbere y’abanyacyubahiro Dady de Maximo yari atewe ishema no gutambuka imbere y’abanyacyubahiro ndetse yanashimiye Imana kubera intambwe ikomeje kumuteza Bacurangiwe n’abahanga mu gukirigita imirya Imbere mu nyubako
Uko iyi ngoro iteye iyo uyirebeye inyuma
Image result for
Umwamikazi wa Denmark HM Margrethe II w’imyaka 77 Yimye ingoma kuwa 14 Mutarama 1972

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger