AmakuruAmakuru ashushye

D R Congo yashyizeho amafaranga yishyuzwa Abanyarwanda bajya gukorera i Goma

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGM) muri icyo gihugu   rwashyizeho amafaranga yishyuzwa Abanyarwanda bajya gukorera i Goma banyuze ku mipaka uhuza Goma na Gisenyi.

Radio Okapi ikorera muri kiriya gihugu ivuga ko ubuyobozi bwa DGM bwashyizeho Amadolari 20 (abarirwa mu bihumbi 18 by’Amafaranga y’u Rwanda) ku mukozi muto, n’amadolari 300 (abarirwa mu bihumbi 276 by’Amafaranga y’u Rwanda) ku bakozi b’abanyamahanga basanzwe baba mu Rwanda ariko bagakorera muri Congo.

Abishyura ayo mafaranga kugira ngo bemererwe kujya muri icyo gihugu ni abakozi barimo abacuruzi bato baciriritse, abayedi n’abandi bakora akazi kadahoraho nk’ibiraka. Bari basanzwe bambuka umupaka batishyuye, ariko ubu bashyiriweho amafaranga bagomba kwishyura kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kwinjira mu Mujyi wa Goma, baba banyuze ku mupaka muto cyangwa ku mupaka munini uzwi nka La Corniche.

Abanyarwanda bakura amaronko i Goma bavuga ko ibintu bigoranye cyane ku banyarwanda bakorera i Goma akazi gaciriritse ndetse baribasanzwe bambuka umupaka bakoresheje indangamuntu nk’abaturiye umupaka.

Kuva tariki ya 10 Kanama 2019 nibwo Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwakuyeho utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ twahabwaga abakoresha indangamuntu ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

Ni icyemezo kireba abakora akazi gaciriritse, ariko hakaba hategurwa ko cyashyirwa no ku banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bw’umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL) bwandikiye igihugu cya Congo kugira ngo gisuzume ko icyemezo cyafashwe n’abayobozi ba Kivu y’Amajyepfo kitaba kinyuranyije n’amasezerano ya CEPGL kuko abaturage bo mu bihugu bya CEPGL nta mafaranga ya Visa bakwa mu migenderanire no guhaha, uretse imisoro basabwa gutanga y’ibikorwa bakorera muri ibyo bihugu.

Benshi mu basesenguzi bavuga ko gushyirwaho kw’amafaranga ya Visa bizatuma abaturage b’ibihugu batagira imigenderanire n’ubuhahirane kandi imwe munshingano za CEPGL ari ukorohereza abaturage ubuhahirane n’imibanire hagati y’ibuhugu bigize uyu muryango.

Ubuyobozi bw’umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (CEPGL) bwandikiye igihugu cya Kongo kugira ngo gisuzume ko icyemezo cyafashwe

 

 

.

KTradio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger