AmakuruAmakuru ashushye

Czech Republic: Uruganda rwenga inzoga ya Pilsner Urquell rwemereye abaturage inzoga z’ubuntu mu rwego rwo kurwanya icyaka batewe na corona virusi

Muri Czech Republic ubwo bafunguraga restaurant n’utubari kuri uyu wa mbere kuwa 25 gicurasi byabaye inkuru nziza kubakunzi b’utubari n’aza restaurant doreko  urwengero runini muri iki gihugu uyu munsi rugiye kugaruka ndetse abaturage bagahabwa inzoga y’ubuntu.

Amakuru avugako mu tubari two muri iki gihugu twose, buri mukiriya usabe inzoga ya “Pilsner Urquell“arahabwa indi y’ubuntu nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.ni muri urwo rwego abaturage bemerewe inzoga y’ubuntu kandi binajyanye no gukomeza kwishimira ko abaturage bagarutse mubuzima busanzwe benshi bari bakumbuye cyane.

 

Biravugwa ko uretse uru ruganda rwenga inzoga n’ibindi bigo bitandukanye biha abakiriya babyo ibicuruzwa by’ubuntu mu rwego rwo kongera kubakira neza.

Umuvugizi w’inzoga ya Pilsner Urquell, Eva Andrejčáková, yavuze ko impamvu bafashe uyu mwanzuro wo guha abakiriya babo inzoga z’ubuntu ari uko bashaka gushimira abakiriya babo bababereye indahemuka ndetse bifuza kongera gutangirana nabo ubuzima bushya nyuma ya Coronavirus.

Ati”“Guhera kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020,ameza arongera yuzure inzoga zacu.Turifuza gutegura ikirori gikomeye mu mateka y’uruganda kandi tugatumira abakiriya bacu b’indahemuka tugasangira ibyishimo tunabashimira kuba baratubereye indahemuka.”

Uyu munsi  abakunzi b’agasembuye muri Czech Republic baraba nishimura kongera kunywera agasembuye muruhame doreko hari bashize igihe badahurira hamwe mu kirori bakaba baraza guhurira muburori bishimira kugaruka mu buzima busanzwe.

Mu bihugu bimwe na bimwe muri Afurika harimo n’u Rwanda – utubari ntituremererwa kongera gufungura imiryango ndetse hari amakuru avuga ko ifungurwa ryatwo rizatinda kurusha uko benshi babitekereza.

Nkuko bikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaza ko bakumbuye kwica icyaka  bicaranye n’inshuti zabo mu kabari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger