AmakuruImikino

Cristiano yeruye atangaza icyo azakora nyuma yo gukina umupira

Umunya-Portugal ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani wanditse ibigwi ku Isi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yatangaje ko nasoza umwuga we wo gukina umupira azahita yerekeza mu byo gukina filime.

Cristiano w’imyaka 34 y’amavuko abaye akomeje kuri iki cyemezo akajya mu byo gukina filime ntiyaba abaye umukinnyi wa mbere uhagaritse gukina umupira w’amaguru akerekeza muri cinema kuko Eric Cantona na Vinnie Jones babikoze.
“Ntekereza ko mpora niga ibintu biishya ndetse no guhura n’imbogamizi zitandukanye kandi nkazitsinda bikarangira mbonye ibisubizo, ibindi nshaka kugerageza ni ugukina filime” Niko Cristiano yabwiriye itangazamakuru i Dubai.
Ku myaka ye , uyu musore wakiniye Real Madrid, Manchester United na Sporting Lisbon birasa naho arabura igihe gito ngo ahindure umwuga. Ariko kandi aracyafite imbara zo gukina ku buryo we yumva yazanageza ku myaka 40 agikina umupira w’amaguru.
Yabishimangiye agira ati ” Mu myaka yashize umuntu yahagarikaga gukina afite imyaka iri hagati ya 30 na 32 , ariko ubu ubona n’aba 40 bakina.”
Abajijwe igihe azahagarikira  gukina umupira w’amaguru, yagize ati ati” Igihe nzumva umubiri wanjye unaniwe ni cyo gihe nzahagarikira gukina, insinzi yanjye yose mu kibuga ni umusaruro wo gukora cyane ndetse n’uburyo mbaho, nkora cyane buri munsi kugira ngo nzamure urwego rwanjye mu mitekerereze no mu mbaraga.”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger