Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ubuhangage bwe Portugal inyagira Lithuania

Cristiano Ronaldo usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, yongeye gushimangira ko ari ari inkingi ya mwamba y’ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma yo kuyitsindira ibitego bine wenyine ikina na Lithunania mu ijoro ryakeye.

Hari mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi Portugal yanyagiyemo Lithuania ibitego 5-1.

Ronaldo yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti yo ku munota wa munani w’umukino, mbere yuko Vytautas Andriuskevicius yishyurira Lithuania ku munota wa 28 w’umukino.

Cristiano Ronaldo yigaragaje cyane mu gice cya kabiri cy’umukino, atsindira Portugal ibitego bitatu mbere y’uko William Carvalho atsinda igitego cya gatanu mu minota ibiri yinyongera yari ishyizwe ku minota 90 isanzwe y’umukino.

Portugal ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 61; ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, nyuma y’iminota ine yongera gutsinda ikindi gitego ku mupira yari ahawe na Bernardo Silva; mbere yo gutsinda igitego cya kane ku munota wa 76 nanone ahawe umupira na Silva.

Gutsinda uyu mukino byafashije Portugal guhita ikatisha itike yo gukina Euro izaba mu mwaka utaha wa 2020.

Cristiano kuri ubu umaze gutsinda hat-trick umunani mu kipe y’igihugu ya Portugal, yaherukaga gutsinda ibitego bine mu mukino umwe Portugal ikina na Andorra muri 2016.

Cristiano kandi yujuje ibitego 93 amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba abura ibitego 16 kugira ngo ace agahigo ka Ali Dae watsindiye ikipe y’igihugu ya Iran ibitego byinshi, akaba n’uwa mbere ku isi watsinze ibitego byinshi atsindira ikipe y’igihugu.

Comments

comments