AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yavuze imyato Ole Gunnar Solskjaer wirukanwe na Manchester United

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, yavuze imyato Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo kwirukanwa na Manchester United yari abereye umutoza.

Ku Cyumweru tariki 21 Ugushyingo ni bwo Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’uriya munya-Norvège, nyuma y’umusaruro muke iyi kipe yari ikomeje kugira muri shampiyona y’Abongereza.

Ole w’imyaka 48 yirukanwe nyuma y’amezi hafi atatu yonyine Cristiano asubiye muri Manchester United nyuma yo gutandukana na Juventus, gusa aba bombi bakinanye muri iyi kipe kugeza muri 2007 ubwo uriya munya-Norvège yasezeraga ku mupira w’amaguru.

Cristiano abinyujije kuri Twitter ye, yavuze imyato uriya mutoza mbere yo kumwifuriza amahirwe masa mu bindi yerekejemo.

Ati: “Yari rutahizamu wanjye ubwo nazaga bwa mbere i Olde Trafford hanyuma yari umutoza wanjye kuva nagaruka muri Man United. Gusa ibirenze ibyo, Ole ni umuntu w’intangarugero. Ndamwifuriza ibyiza mu byo ubuzima bwe bumuteganyirije byose. Amahirwe masa nshuti! Urayakwiriye!”

 

Nyuma yo gutandukana na Ole, kuri ubu Manchester United iri mu biganza bya Michael Carrick wahoze umwungirije, mu gihe igishakisha umutoza mushya.

Mu bahabwa amahirwe yo kuvamo umutoza mushya w’iriya kipe harimo Zinedine Zidane wahoze atoza Real Madrid, Julen Lopetegui utoza Sevilla FC cyo kimwe na Erik Ten Haag utoza Ajax Amsterdam y’iwabo mu Buholandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger