AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yavuze agahigo katoroshye ashaka gukora mbere yo gusezera ruhago

Kizigenza mu gukora uduhigo mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo, arashaka gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukoze amateka yo gukina igikombe cy’isi inshuro 6 cyane ko ngo ashaka kuzakina icya 2026.

Uyu mukinnyi ukomeye wa Manchester United yamaze kubaka izina rikomeye mu mikino mpuzamahanga na Portugal kuko yeegukanye Euro 2016.

Niwe kandi ufite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu kurusha abandi kuko amaze gutsinda ibitego 115 mu mikino 182 yakiniye igihugu cye.

Ikinyamakuru SunSport cyumvise ko yifuza kuzitabira igikombe cy’isi cya 2026, kizakinirwa muri Amerika, Kanada na Mexico.

Uyu mukinyi w’imyaka 36 ameze neza cyane kandi akomeza gukora imyitozo myinshi ituma yitwara neza cyane ko adakunze kugira imvune.

Ronaldo na mukeba we Lionel Messi biteguye gukina igikombe cyisi cya gatanu kizabera muri Qatar mu itumba ritaha.

Bazagera ikirenge mu cya kizigenza mu Budage Lothar Matthaus hamwe n’abanya Mexico, Rafael Marquez na Antonio Carbajal, nabo babikoze.

Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d’or inshuro eshanu ntabwo afite umugambi wo gusezera umupira w’amaguru vuba kandi arashaka gukomeza gukinira na Portugal.

Igihugu cye gifite amahirwe-yose yo kwitabira igikombe cy’isi umwaka utaha, kuko gikeneye indi ntsinzi imwe mu mikino ine isigaye.

Ronaldo azaba afite imyaka 41 aramutse akinnye kugeza 2026, gusa bimusaba kutagira imvune.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger