Cristiano Ronaldo yatwaranye na Juventus igikombe cya mbere cya shampiyona

Ikipe ya Juventus yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abatariyani ku ncuro ya munani yikurikiranya, kiba icya mbere Cristiano Ronaldo atwaranye na yo kuva yayigeramo mu mwaka ushize.

Ni nyuma yo gutsinda Fiorentina ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33.

Ibitego cy’Umunya-Brazil Alex Sandro n’icyo German Pezzella yitsinze ni byo byahesheje Juventus y’umutoza Massimiliano Allegri kwegukaga Scudetto ya munani yikurikiranya.

Umutoza Massimiliano Allegri umaze gutwarana na Juventus ibikombe bitanu bya shampiyona kuva yayigeramo mu mwaka w’imikino wa 2014/15 asimbuye Antonio Conte, yatangaje ko muri rusange mu myaka itanu amaranye na Juventus yagerageje kwitwara neza.

Ati” Ndatekereza ko mu myaka itanu ishize twitwaye neza, abakinnyi bazamuye urwego. Gutwara igikombe cya shampiyona ntabwo biba byoroshye.”

Iki gikombe Juventus yatwaye, cyabaye icya mbere cya shampiyona itwaranye na rutahizamu wayo Cristiano Ronaldo kuva yayigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Real Madrid.

Muri rusange ni n’igikombe cya kabiri Cristiano Ronaldo atwaranye n’iriya kipe, nyuma y’icya Super Coupe batwaye nyuma yo gutsinda AC Milan ku mukino wa nyuma.

Mu gihe shampiyona y’Abatariyani ibura imikino itanu ngo irangire, Juventus irayiyoboye n’amanota 87. Irarusha Napoli ya kabiri amanota 20 yose.

Cristiano Ronaldo we aza ku mwanya wa kane mu bamaze gutsinda ibitego byinshi n’ibitego 19 amaze gutsinda.

Comments

comments