AmakuruImyidagaduro

Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo yihariye wenyine ku Isi

Umukinnyi christiano Ronaldo w’imyaka 37  nyuma y’uko umugore we Georgina Rodriguez  amuhaye imodoka  yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade SUV, yaciye agahigo akoze wenyine ku Isi., uretse we ntawundi muntu urakageraho.
Uyu rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Portugal ndetse na Manchester United yashyizeho agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukurikirwa cyane kuri Instagram kurusha abandi.
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro yavutse ku wa 05 gashyantare 1985 ahitwa Madeira mu gihugu cya Portugal, kuri ubu ni umukinnyi wa Manchester united yo mu gihugu cy’ubwongereza.
Uretse kompani yakoze Instagram ifite abayikuririkirana banagana na miliyoni 460, Christiano Ronaldo ni we muntu wa mbere ku isi ukurikirwa n’abantu benshi aho bagera kuri miliyoni magana ane, ibi bikaba bigaragaza uburyo uyu mugabo watwaye ibikombe byinshi ku isi akunzwe.

Uyu mukinnyi wavukiye mu muryango usanzwe, yakuze afite impano yo guconga ruhago ndetse binamukura mu ishuri ariko kugeza magingo aya, ruhago ni yo yatumye yamamara ndetse akaba anakunzwe hirya no hino ku isi.

Mu gukundwa kwe bigaragarira ku rubuga rwa Instagram rwashinzwe ku wa 06 ukwakira 2010 na rwo rwahise rwigarurira imitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Christiano Ronalo yatwaye ibikombe bya Ballon d’or 5, Fifa club world cup inshuro 3,  Uefa champions league inshuro 4 ndetse n’ibindi byinshi cyane dore ko uwabivuga bwakwira bugacya.

Cristiano Ronaldo niwe muntu wa mbere ukurikirwa cyane mu mateka y’isi kuri Instagram.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger