AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yashyize hanze amafoto y’indi modoka ihenze aherutse kugura

Cristiano Ronaldo yamaze kugura indi modoka ihenze nyuma y’igihe gito hasohotse amakuru avuga ko yaguze imodoka ya mbere ihenze mu mateka y’isi.

Mu ntangirio z’uku kwezi ni bwo hasohotse amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo yaguze imodoka yo mu bwoko Bugatti nyuma yo kuyitangaho akayabo ka miliyoni icyenda n’igice z’Ama-Punds, ahwanye n’asaga miliyari ictenda n’igice z’Amanyarwanda.

Mu gihe nta kwezi kurashira Ronaldo aguze iyi modoka, uyu musore yongeye gushyira hanze andi mafoto y’imodoka yo mu bwoko bwa McLaren Senna.

Amakuru avuga ko Ronaldo yaguze iyi modoka akayabo k’ibihumbi 750 by’ama-Pounds, ni ukuvuga asaga miliyoni 750 z’Amanyarwanda.

Yaguze iyi modoka nyuma y’umunsi umwe avuye gusura mucuti we Lewis Hamilton Monaco GP Formula 1. Ronaldo yagaragaye ari kumwe n’uyu mugabo ukina umukino wo gusiganwa mu mamodoka ari kumwe n’umugore we Georgina Rodriguez ndetse n’Umuhungu we Cristiano Jr.

Iyi modoka nshya Ronaldo yaguze, ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa Kilometero 340 ku isaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger