AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yahishuye uruhare Perezida wa Real Madrid yagize mu igenda rye

Ikipe ya Real Madrid ikomeje kujya aho abanzi bayo bifuza. Mu mikino 10 ya shampiyona ya Espagne iyi kipe imaze gukina, ifitemo amanota 14 yonyine. Iyi kipe by’umwihariko imaze imikino ine itazi uko gutsinda bimera muri shampiyona.

Byatangiye itsindwa 3-0 na FC Seville, inganya 0-0 na Atletico Madrid, itsindwa 1-0 na Deportivo Alaves, yongera gutsindwa 2-1 na Levante mbere y’uko FC Barcelona iyinyagira ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa La Liga wabaye ku munsi w’ejo.

Ibihe bibi Real Madrid irimo babisanisha n’ikibazo cyo kubura umwataka gituma abenshi mu bakunzi bayo batekereza Cristiano Ronaldo wasohotse muri iyi kipe yerekeza muri Juventus.

Uyu mugabo uza ku mwanya wa mbere mu batsindiye Real Madrid ibitego byinshi mu mateka, avuga ko igenda rye ryagizwemo uruhare n’abayobozi ba Real Madrid, cyane Florentino Perez usanzwe ari perezida wayo.

Ni mu kiganiro Ronaldo yagiranye na France Football.

Yagize ati” Nabonaga imbere mu kipe, by’umwihariko Perezida[Perez] ko batakimfata nk’uko bamfataga nkiza. Mu myaka nk’ine cyangwa 5 ya mbere hariya, numvaga mfite ibyiyumvo nk’ibya Cristiano Ronaldo wa nyawe. Nyuma yaho, Perezida yandebanaga indi ndoro itandukanye n’iya mbere, boshye nta gaciro nari nkibafitiye.”

Yongeyeho ati”Icyo ni cyo cyatumye ntekereza kugenda. Rimwe na rimwe nasomaga amakuru bavuga ko ndi gusaba kugenda. Ku ruhande rumwe byari byo, gusa ukuri kuriho nabonaga Perezida atagishaka kungumana. Iyo biza kuba ari ukubera amafaranga, nakabaye naragiye mu bushinwa, aho nakabaye mfata amafaranga akubye gatanu ayo mpabwa hano[muri Juventus] cyangwa muri Real. Sinaje muri Juventus kubera amafaranga. Ayo bampa ni na yo Real Madrid yampaga, niba atayasumba. Gusa itandukaniro rihari, muri Juventus baranshakaga mu by’ukuri. Barabibwiye, nanjye mpita mbyoroshya.”

Cristiano Ronaldo yanavuze ko atafashe icyemezo cyo kuva muri Real Madrid kubera Zinedine Zidane na we wari umaze kuyisezeramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger