Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’Abatariyani

Mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’Abatariyani Serie A, Cristiano Ronaldo yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Ni nyuma yo kugera muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Real Madrid yo muri Espagne.

Cristiano Ronaldo yahembewe ibitego 22 yatsinze muri shampiyona ndetse n’imipira 11 yavuyemo ibitego yagiye aha bagenzi be.

Cristiano Ronaldo yashimiye byimazeyo umutoza we Massimiliano Allegri wamaze kwemeza ko atazamutoza mu mwaka w’imikino utaha.

Mu magambo ye, Ronaldo yagize ati” Byaranshimishije gukorana nawe. Warakoze kuri buri kimwe. Twari tumaranye umwaka umwe wonyine, gusa wambereye umutoza wihariye ndetse n’umuntu w’inyamibwa.”

Mu bandi bahembwe barimo umuzamu wa Inter Milan Samir Handanovic wahembwe nk’umuzamu w’umwaka, Sergey Milinkovic-Savic wa Lazio wahembwe nk’umukinnyi mwiza wo hagati mu kibuga, Umunya-Senegal Kalidou Koulibaly wa Napoli wahembwe nka myugariro mwiza,  Fabio Quagliarella wa Sampdoria wahembwe nka rutahizamu mwiza cyo kimwe na Nicolo Zaniolo wa AS Roma wahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto.

Comments

comments