Cristiano Ronaldo yaguze imodoko ya mbere ihenze ku isi (+Amafoto)

Cristiano Ronaldo umukinnyi w’icyamamare ku Isi kuri ubu ukinira ikipe ya Juventus yaciye agahigo ko kugura imodoka ihenze kurusha izindi ku isi, mu ruganda rw’Abafaransa rukora imodoka ruzwi nka Bugatti.

Bugatti La Voiture Noire ni imodoka nshya ya Bugatti yaguze Miliyoni 9.5 z’Amapawundi akaba angana na Miliyoni 11 y’Amayero (9.5£). Iyi modoka yakozwe muri 2019. Iyi modoka izemererwa kugenda nyuma ya 2011 kuko hakiri ibiri kongerwamo.

Dailymail ivuga ko uru ruganda rw’Abafaransa rukora imodoka rwitwa Bugatti, mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni bwo rwizihizaga isabukuru y’imyaka 110, rwari rumaze rukora, akaba ari nabwo rwamuritse imodoka yarwo nshya.

Ni imodoka yakozwe ari imwe rukumbi kugira ngo Bugatti Automobiles yizihize imyaka 110 imaze ishinzwe, iyimurika mu murikagurisha ry’imodoka ryo mu mujyi wa Geneva. Ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 413 ku isaha.

Cristiano asanganywe indi modoka ya Bugatti yaguze muri 2016, icyo gihe nabwo ni yo yari ihenze cyane ku isi. Iyo aherutse kugura yitwa Bugatti Chiron yaguze miliyoni 2.15 z’ama pound. Afite n’izindi nyinshi zirimo za Aston Martin, Lamborghini na Rolls Royce Phantom.

Cristiano Ronaldo amaze gusinda ibitego 600,mu makipe atari ayibihugu ibitego abanya na Lionel Messi.

Cristiano azwiho kugendera mu modoka zihenze cyane

Iyo iri inyuma ye ni Lamborghini Aventador

Indi modoka ihenze Cristiano atunze ni Ferrari F12 Tour De France

Comments

comments