AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa bukomeye amakipe yo muri Premier League

Rutahizamu mushya wa Manchester United,Cristiano Ronaldo,nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe, yavuze ko ataje muri Shampiyona y’Ubwongereza mu biruhuko ahubwo aje gutsinda ibitego nkuko bisanzwe ari inshingano ze.

Mbere y’uko akina umukino we wa mbere muri Premier League na Newcastle utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021, Cristiano Ronaldo yasuye ikibuga Old Trafford ahita avuga cyane ati “nditeguye.”

Nyuma y’imyaka 12 Ronaldo avuye muri United,yayigarutsemo ari kugana mu gusezera ariko ntabwo aragabanya cyane ibitego atsinda ariyo mpamvu ubwugarizi bwa Newcastle bushobora kuzahura n’akazi kenshi ku munsi w’ejo.

United niyo yahinduye Cristiano Ronaldo umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo kumugura afite imyaka 18 mu ikipe ya Sporting CP.

Ronaldo ubu ufite imyaka 36 aherutse guhabwa nimero 7 akunda cyane ndetse nimugoroba yaraye agiranye ikiganiro na Wes Brown bakinannye kera muri United cyaciye kuri MUTV.

Ronaldo yagize ati “Niyo mpamvu ndi hano.Njye na bagenzi banjye turashoboye.Niteguye kugenda.Ni byiza kuri njye,ku bafana bacu no ku ikipe kuzamuka hejuru.Nditeguye kandi ndatekereza ko nzaba ngikomeye mu myaka 3 cyangwa 4 iri imbere.”

Ronaldo yatangiye imyitozo kuwa Mbere ku kibuga Carrington na bagenzi be ndetse n’umutoza le Gunnar Solskjaer hanyuma kuwa kabiri aza atwaye imodoka ya Lamborghini nshya yaguze ibihumbi 170 by’amapawundi.
Ronaldo agiye gukinana na Mason Greenwood ku busatirizi bafashwa na Bruno Fernandes na Jadon Sancho.

Ronaldo yatsindiye United ibitego 118 ubwo aheruka,ubu agiye kurwana nuko abyongera ahereye kuri Newcastle ndetse nabasha gutwara Premier League izaba ibaye iya 4 atwaranye na United.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger