AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa UEFA

Lionel Messi wa FC Barcelona na Cristiano Ronaldo wa Juventus, bari mu bakinnyi batatu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, UEFA.

Aba bakinnyi bafatwa nk’abayoboye isi muri ruhago muri iyi minsi, bahataniye iki gihembo n’Umuholandi Virgil Van Dijk ukinira Liverpool.

Ugomba kwegukana iki gihembo hagati y’aba bakinnyi batatu, azamenyekana ku wa 29 z’uku kwezi, umunsi nyir’izina uzaberaho tombora y’amatsinda ya UEFA Champions league. Ni umuhango uzabera mu mujyi wa Monaco mu Bufaransa.

Cristiano Ronaldo afite iki gihembo incuro eshatu kuva cyatangira gutangwa muri 2011, mu gihe mukeba we Lionel Messi agifite incuro ebyiri. Virgil Van Dijk we ni incuro ya mbere agiye guhatanira iki gihembo, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’Abongereza.

Lionel Messi ari ku rutonde rw’abahataniye iki gihembo, nyuma yo gutwarana igikombe cya shampiyona ya Espagne ari kumwe na FC Barcelona ndetse anayoboye abatsinze ibitego byinshi muri za shampiyona z’iburayi, ndetse akaba anayoboye abatsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions league aho yatsinze 12.

Cristiano Ronaldo ku rundi ruhande, we yafashije Juventus kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abataliyani, anafasha ikipe y’igihugu ya Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Nations league.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger