AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cristiano Ronaldo atangiye UEFA Champions league mu marira

Mu gihe Lionel Messi ari mu munyenga wo kuba yaraye atsinze ibitego 3 mu mukino ufungura UEFA Champions league y’uyu mwaka, mukeba we Cristiano Ronaldo atangiye iri rushanwa mu marira nyuma yo kwerekwa ikarita itukura mu mukino Juventus yasuyemo Valencia.

Uyu mukino ni wo wa mbere uyu musore ukomoka muri Portugal yakiniraga Juventus.

Umudage Felix Brych uri gusifura umukino wa Valencia na Juventus asohoye Cristiano mu kibuga ku munota wa 30 w’umukino, nyuma yo kubwirwa n’umusifuzi wo ku ruhande ko Ronaldo yakubise inkonjo myugariro Jeison Murillo.

Christiano usohotse mu marira, ntazagaragara mu mikino ibiri ya Champions league Juventus igomba gukina ndetse iyi mikino ishobora no kwiyongera mu gihe UEFA yasanga ibyo yakoze yaba yabikoranye ubushake.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger