AmakuruAmakuru ashushye

COVID-19-Rwanda: Umwe yagaragayeho ubwandu, batatu biyongera kubamaze kuyikira

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2020, abantu batatu bakize Coronavirus basezererwa mu bitaro mu gihe mu bipimo 1343 byafashwe, hagaragaye umwe wanduye bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera ku 154.

Umubare w’abamaze gukira Coronavirus kugeza ubu ni 87 barimo batatu basezerewe kuri uyu munsi.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gutanga amakuru ku wahuye n’uwanduye Coronavirus kugira ngo yitabweho n’inzego z’ubuzima.

Iti ‘‘Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byabo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Abaturarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bagirwa inama yo kutambara agapfukamunwa kamwe mu gihe kirenze amasaha atandatu, naho mu gihe bambaye akameswa bakibuka kugatera ipasi mbere yo kongera kukambara cyangwa se abatayifite bakakamesa mu mazi ashyushye kugira ngo yice udukoko twaba twakagiyeho.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 697 316 bacyanduye, cyahitanye 188 857 mu gihe 739 945 bagikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger