Amakuru ashushyeIyobokamana

COVID-19: Padiri n’ababikira babiri bari mu kaga bazira kwica amabwiriza ya Perezida Museveni

Padiri mukuru wo kuri paruwasi ya Mutolere yo muri Diyosezi ya Kabale ni mu karere ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda witwa Rev. Fr. John Bazimenyera ari mu kaga kuko yatawe muri yombi nyuma yo kwica amabwiriza yashyizweho na Perezida Museveni yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus maze agasomesha misa kandi bitemewe.

Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no ku Isi yose biri gufata ingamba zikarishye zo kurwanya icyorezo cya Coronvirus cyugarije Isi, muri izo ngamba harimo gufunga insengero, amasoko, ingendo zitari ngombwa , imipaka, utubare ndetse n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Padiri Bazimenyera ufungiwe kuri Polisi ya Kisoro, yafashwe ari kumwe n’ababikira babiri bataratangazwa amazina bari muri misa muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero i Kisoro.

Azira ko nyuma y’uko Perezida wa Uganda Museveni atangarije ko amateraniro atemewe ndetse nibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi , we yakoresheje misa yari irimo abantu babarirwa muri 40.

Ubwo ibikorwa bya Misa byari birimbanyije nkibisanzwe , Polisi yabaguye gitumo maze Padiri n’Ababikira babiri bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi iri i Kisoro.

Umuyobozi wa Polisi muri Kisoro, Bataringaya, yatangaje ko yaguye mu kantu yumvise amakuru ko hari abari gusengera hamwe kandi abantu barajwe inshinga no guhangana na Coronavirus.

Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’ubuzima muri Uganda , Dr Jane Ruth,kuri uyu wa gatandatu yatangaje umuntu wa mbere wagaragayeho Coronavirus muri Uganda.

Yavuze ko uwo muntu ari umunya-Uganda w’imyaka 36 wo mu gace ka Kagungulu muri Kibuli wageze muri Uganda n’indege ya Ethiopian Airline avuye i Dubai, uyu murwayi akaba yarahise ashyirwa mu kato mu bitaro bya Entebbe Grade B Hospital.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger