Amakuru

COVID-19: Mu Rwanda cyamunara zabaye zihagaritswe

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyatangaje ko cyamunara zabaye zihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020 mu rwego rwo gukurikiza amabwiriza ya Leta yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda.

Nkuko bigaragara mu itangazo RDB yashyize hanze, nyuma yo kubona ko ahabera cyamunara hahurira abantu benshi kandi baturutse ahantu hatandukanye, umwanditsi mukuru aramenyesha abo bireba ko cyamunara zose zari zaratangiye zikaba zitari zakarangira zahagaritswe.

Rikomeza rivuga ko ibikorwa byo gutanga ibyemezo by’igurisha bikomeza gusubikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye ejo ku wa Kabiri.

Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abandi barwayi bane bagaragaweho Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda bituma umubare w’abamaze kwandura Coronavirus ugera kuri batanu.

Itangazo rya Minisante rivuga ko kuri uyu wa 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus; Abanduye barimo “Umunyarwanda ufite imyaka 34 wageze mu Rwanda ku wa 6 Werurwe 2020 aturutse muri Sudani y’Epfo”

Rivuga ko undi ari “Umuvandimwe we ufite imyaka 36 wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 aturutse mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar; umugabo w’Umunyarwanda ufite imyaka 30 udaherutse kugira ingendo mu mahanga n’umusore w’imyaka 22 ufite ubwenegihugu bwa Uganda wageze mu Rwanda ku wa 15 Werurwe 2020 aturutse i Londres mu Bwongereza.’’

Abo barwayi bari kuvurirwa ahabugenewe hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger