AmakuruImyidagaduroUrukundo

Couple ya Diamond na Zari iyoboye iz’ibyamamare byo muri EAC zasenyutse muri 2018

Umuhanzi Diamond Platnumz n’Umunya-Uganda Zari Hassan bayoboye Couples umunani z’ibyamamare byo muri Afurika y’Iburasirazuba zasenyutse mu mwaka wa 2018 turi mu nzira zo gusoza.

Izi Couple z’ibyamamare zasenyutse ziganjemo iz’ibyamamare byo muri Tanzania, Uganda na Kenya gusa nta n’imwe yo mu Rwanda irimo nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru Nairobi News.

Dore uko Couples zikurikirana

  1. Diamond Platnumz na Zari: Couple ya Diamond na Zari yatandukanye ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wa Saint Valentin. Ni nyuma y’imyaka ine bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo. Zari ni we wafashe umwanzuro wo gutandukana na Diamond amushinja kumubeshya no kumuca inyuma abyarana umwana na Hamisa Mobetto. Zaria ta Diamond yavuze ko yamubabariye kuumuca inyuma undi bikarangira akomeje kumubeshya.
  2. Diamond na Hamisa Mobetto

Diamond yagiye mu munyenga w’urukundo na Hamisa Mobeto nyuma yo gutandukana na Zari. Urukundo rw’aba bombi ntirwarambye kuko mu Ukwakira baje gutandukana. Itandukana ryabo ryatewe n’uko ngo Hamisa yacishirizaga Diamond amarozi kugira ngo amukunde bihebuje. Magingo aya Diamond ari mu rukundo na Tanasha Donna, umunyamakurukazi wo muri Kenya.

Mu zindi Couples ziri kuri runo rutonde, harimo iya Nyce Njeri na Titus Wagitho bo muri Kenya bashyizwe ku mwanya wa gatatu, Jibril Blessing na Chantelle bashyizwe ku mwanya wa kane cyo kimwe n’iya Otile Brown na Vera Sidika bashyizwe ku mwanya wa gatanu.

Couple iza ku mwanya wa gatandatu ni iya Khaligraph Jones na Kush Tracey basanzwe ari abaraperi muri Kenya, iya karindwi ni iya Dogo Aslay na Tessy Chocolate, mu gihe Couple ya Chipukeezy na Vivian Kerubo ari yo yashyizwe ku mwanya wa munani.

Diamond na Zari urukundo rukiryoshye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger