Côte d’Ivoire yashyize ahagaragara 24 bagomba guhangana n’Amavubi

Ibrahim Kamara utoza ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire “Les Elephants”, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 24 azifashisha ahanganye n’Amavubi y’u Rwanda, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Uyu mukino wa nyuma mu tsinda H uzabera i Abidjan. Hazaba ari ku itariki ya 23 z’uku kwezi ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Abakinnyi basanzwe bazwi mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi bahamagawe n’umutoza Kamara, barimo Eric Bailly wa Manchester United, Serge Aurier wa Tottenham, Serey Dié wa Basel, Jean Michel Seri wa Fulham, Max-Alain Gradel wa Tulouse, Nicolas Pépé wa Lille, na Wilfried Zaha  wa Palace.

Abakinnyi barimo Cheick Doukouré wa Levante FC na Adama Traoré wa Göztepe basizwe kubera imvune bafite.

Urutonde rw’abakinnyi bose 24 umutoza Kamara yahamagaye.

Abazamu: Cisse Abdoul Karim (ASEC Mimosas/ Côte d’Ivoire), Badra Ali (Free States Stars/ Afurika y’Epfo) na Gbohouo Sylvain (TP Mazembe/ Congo Kinshasa).

Abataha izamu: Kodjia Jonathan (Aston Villa / mu Bwongereza), Assale Roger (Young Boys / mu Busuwisi), Pépé Nicolas (Lille/ mu Bufaransa), Max Gradel (Toulouse FC/ mu Bufaransa), Maxwel Cornet (Lyon/ mu Bufaransa)  Yacou Meité (Reading FC/ mu Bwongereza) na Zaha Wilfried (Crystal Palace/ mu Bwongereza).

Abakina hagati mu kibuga: Serey Dié (FC Bâle/ mu Busuwisi), Frank Kessie (Milan AC/ mu Butaliyani), Serri Jean Michaël (Fulham / mu Bwongereza), Ismael Diomande (Caen/ mu Bufaransa), Jean Philippe Gbamin (Mayence/ mu Budage) na Angban Victorien (Metz/ mu Bufaransa).

Ba myugariro: Eric Bailly (Manchester United/ mu Bwongereza), Serge Aurier (Tottenham/ mu Bwongereza), Kanon Wilfried (ADO La Haye/ mu Buholandi), Abdoulaye Bamba (Angers/ mu Bufaransa), Wonlo Coulibaly (ASEC Mimosas/ Côte d’Ivoire) , Ismael Traoré (Angers/ mu Bufaransa), Simon Dely (Slavia Prague Czech Republic) na Mamadou Bagayoko (Red Star mu Bufaransa).

Comments

comments