AmakuruPolitiki

Cote d’Ivoire: Abaturage bigaragambije bamagana irekurwa rya Laurent Gbagbo

Mu gihe hagikomeje gushakiswa umwanzuro nyakuri ku irekurwa  rya Laurent Gbagbo,wari umaze imyaka igera ku kumuna, benshi mu batuye Cote d’Ivoire ntibavuga rumwe n’uyu mwanzuro wafashwe.

Ejo kuwa Kane taliki 17 Mutarama 2019, abaturage babyukiye mu mihando yo mu Mijyi ibiri itandukanye bamagana imyanzuro y’urukiko yo kurekura Gbagbo, muri bo hari higanjemo abari inyuma y’ubutegetsi buriho bwa Perezida Alassane Ouattara.

Abantu babarirwa muri magana bavuga ko bahuriye n’akaga mu bugizi bwa nabi bwakurikiye amatora hagati ya 2010 na 2011, bahagaritse urujya n’uruza mu Mujyi wa Korhogo, ari nawo munini mu majyaruguru y’igihugu.

Bamaganaga icyemezo cyo kuwa Kabiri ushize cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) cyo kurekura Laurent Gbagbo n’uwo bareganwaga. Aba bari bakikijwe n’abapolisi bari afite ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “CPI nirekura Laurent Gbagbo intambara izubura muri Cote d’Ivoire.”

Naho mu Mujyi wa Bouaké, umujyi wari indiri y’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Gbagbo hagati ya 2002 na 2011, abigaragambya babarirwa mu Magana nabo bahagaritse urujya n’uruza muri uyu mujyi mu gihe cy’amasaha abiri, aho batwikiye amapine muri rond-point bamagana icyo bise “Kudahana”.

“Baratubwira ko ari (Laurent Gbagbo)umwere. Ngaho batubwire abantu 3,000 bapfuye uwabikoze!” uyu ni umwe mu banyeshuri bigaragambyaga witwa Adama Koné.

Umushoferi witwa Drissa Coulibaly nawe ati: Niba CPI ishaka amahoro muri Cote d’Ivoire, nigumane Laurent Gbagbo hariya.”

Undi munyeshurikazi witwa Amoin Konan we ati: “Abantu bose bazi ko Charles Blé Goudé  ari we wahaga amabwiriza urubyiruko rw’abakunda igihugu, kuki mutubwira ko ari umwere?”

Nyuma yo gutangaza icyemezo cyo kurekura Laurent Gbagbo na mugenzi we kuwa kabiri ushize, bukeye bwaho kuwa gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga, nibwo imyigaragambyo yamagana iki cyemezo yatangiye ahitwa Abobo, imwe muri komini zigize Abidjan.

Laurent Gbagbo na Charles Blé Goudé , wari ukuriye umutwe w’urubyiruko rwiyitaga ko rukunda igihugu (Jeunes Patriotes) bagejejwe imbere y’urukiko mpuzamahanga bashinjwa ibyaha bine birimo iby’ibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bya kinyamanswa ariko bakomeza kwemeza ko ari abere.

CPI yabaye ihagaritse kurekura aba bombi kugira babanze bakurikirane ibyavuye mu myanzuro yabo neza nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’umushinja cyaha.

Irekurwa rya Laurent Gbagbo ryateje umwiryane mu baturage
Twitter
WhatsApp
FbMessenger