AmakuruImikino

Costa do Sol igomba gucakirana na Rayon Sports yasesekaye i Kigali

Ikipe ya Desportivo Costa do sol igomba gucakirana na Rayon Sports muri Confederation Cup yamaze gusesekara i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu.

Iyi kipe yageze i Kigali ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’uyu wa gatatu igizwe n’itsinda ry’abantu 34 barimo abakinnyi 18 biganjemo abo yaguze mu rwego rwo kwiyubaka kugira ngo izagere kure muri aya marushanwa. Uru rugendo rwa Costa do Sol rwabayeho impinduka kuko mu busanzwe iyi kipe yagombaga ku gera i Kigali mu gicuku cy’iri joro, gusa kubera ikibazo cy’ikirere indege yagombaga kuyizana byabaye ngombwa ko iza hakiri kare.

Nyuma yo kugera i Kigali, iyi kipe yahise yerekeza kuri  Hotel des Mille Collines iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu rwego rwo kugira ngo babe bafashe ikiruhuko.

Iyi kipe yo muri Mozambique igomba gucakirana na Rayon Sports mu mikino ibiri ya kamarampaka kugira ngo haboneke ikipe igomba kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Umukino ubanza hagati y’amakipe yombi uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki 06 Werurwe, ukazabera kuri Stade ya Kigali.

Ni mu gihe Rayon Sports yo ubu iri kubarizwa i Shyorongi aho yagiye gukorera umwiherero ugomba kurangira ku wa gatanu, mu rwego rwo gutegura uyu mukino.

Costa de Sol yageze muri iki cyiciro imaze gusezerera Juaneng Galaxy yo muri Botswana na Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo muri iri rushanwa. Costa du Sol yakuyemo Cape Town City ku kinnyuranyo cy’ibitego 2-2. Mu mukino ubanza Costa du Sol yari yatsindiwe iwayo 1-0. Mu mukino wo kwishyura yatsindiye ibitego 2 muri Afurika y’Epfo.

 

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports ni we wakiriye iyi kipe.

 

Amafoto: Rwanda Magazine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger