AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Coronavirus yateye impinduka ku mukino wa PSG na Borussia Dortmund

Umukino uzahuza ikipe yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage, uzakinwa imiryano ya Stade ifunze nta mufana n’umwe uhari mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus rikomeje guteza inkeke.

Ni umukino wa Champions League wo kwishyura aho Dortmund izerekeza mu Bufaransa igacakirana na PSG kuri stade yo mu Mujyi wa Paris kuri sitade ya Parc des Princes.

Icyorezo cya Coronavirus kimaze guteza ingaruka nyinshi n’ibihombo mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko mu mikino aho kugeza ubu hari Shampiyona zimwe na zimwe ku Isi zasubitswe mu rwego rwo kuyikumira no kwirinda umubare munini w’abayanduye.

Umukino wa PSG na Borussia Dortmund uzakinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020, bikaba byemejwe ko nta mufata ku mpande zombi uzawurebera kuri stade amaso ku maso.

Ni igihombo gikomeye ku ikipe izakira uyu mukino kuko abafana bo ubwabo bagiraga uruhare rukomeye mukwinjiza amafaranga.

Kugeza ubu igihangayikishije Isi muri rusange ni ugushaka igisubizo cy’iki cyorezo aho kwita ku nyungu za hato na hato mu by’ubukungu.

https://twitter.com/PSG_inside/status/1236969590867009541

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, warangiye Dortmund yari yawakiriye, itahanye amanota 3 nyuma yo gutsinda PSG ibitego 2-1.

Si uyu mukino ugiye gukinwa bwa mbere nta bafana kuko no muri Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubutaliyani amakipe yo mu cyiciro cya mbere yamaze gutangira gukina nta bafana bari muri sitade.

Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu byoku mugabane w’Uburayi byibasiwe n’iki cyorezo ndetse bukaba bumaze kugira umubare munini wabacyanduye dore ko kugeza ubu abarenga 300 bamaze gutangazwa ko bacyanduye naho 12 kikaba kimaze kubahitana.

Imikino ya Olympic ya 2020 muri Asia, yahagaritswe aho yagombaga kubera mu Buyapani mu murwa muru wayo Tokyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger