Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Coronavirus: Umuperezida yategetse Polisi kurasa umuntu wese urava mu rugo

Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yategetse igipolisi kurasa bica buri muntu ugerageje kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu yumvikanye yerekana ko nta mbabazi na nke zizahabwa abatubaha amabwiriza yatanzwe na leta.

Perezida Rodrigo yagize ati”Nta kuzuyaza. Itegeko mpaye ingabo ni uko abaturage bagomba kubaha amabwiriza yatanzwe. Utayubahirije murase apfe.”

Yakomeje avuga ko nta mikino ihari kuva uduce twinshi tw’igihugu harimo n’umujyi wa Manila bifunze. Abantu bose bagomba gukurikiza amabwiriza kugeza icyorezo kirangiye.

Inteko ishinga amategeko iherutse kwemeza ingengo y’imari igomba kugoboka abatishoboye gusa ikibazo ni uko hejuru ya 16% baba munsi y’umurongo w’ubukene. Gusa ubu bufasha ntiburatangira gutangwa kubera ikibazo cy’ubukererwe bw’ibarura ry’abakeneye ubu bufasha.

Perezida Rodrigo ahumuriza abaturage yagize ati, “Mwe gusa mutegereze nubwo habayemo ubukererwe, bizabageraho kandi ntimuzasonza cyangwa ngo mwicwe n’inzara”

Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibyatangajwe na Perezida Rodrigo Duterte nibiramuka bishyizwe mu bikorwa bazaba bahonyoye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Igihu cya Filippines gifite abaturage banduye Coronavirus bagera ku 2311 mu gihe abamaze guhitanwa nacyo ari 96.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger