AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Coronavirus muri France : Perezida Macron yafashe ibyemezo bikomeye

Nyuma y’uko bitangiye kuvugwa ko Coronavirus yageze mu Bufaransa , perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron yafashe ibyemezo bikomeye yatangarije mu ijambo yageneye abanyagihugu.

Buri muntu wese utuye kuri iy’Isi yamaze kumenya ko icyorezo cyiswe Coronavirus giteje inkeke ndetse ko cyatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa .

Nyuma y’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima , OMS, itangarije ko iki ari icyorezo cyugarije isi ndetse ko gishobora kugera mu bihugu byose byo ku Isi, ibihugu bitandukanye byatangiye gufata ingamba.

Perezida w’Ubufaransa , Emmanuel Macron , amaze gutangaza ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu banduzanya, amashuri agomba kuba afunze guhera ku wa mbere bityo abanyeshuri bakaba bari murugo .

Ikindi ni uko leta yasabye abakoresha korohereza abakozi babo ku buryo abo byashobokera bajya bakorera murugo , ikindi kandi leta yiyemeje gufasha abikorera bakajya babona amafranga yo kwifashisha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger