AmakuruAmakuru ashushye

Congo Brazzaville: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari muri Afurika

Perezida Paul Kagame yageze muri Congo Brazzaville kuri uyu wa Kabiri aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Clément Mouamba , umukuru w’igihugu yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Inama yitabiriye iteganyijwe hagati ya tariki ya 10-12 Nzeri 2019 iri kuba ku nshuro ya gatanu; ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Gukoresha ubufatanye mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo ku Mugabane wa Afurika’.

Iyi nama yiswe “Invest in Africa Forum-IAF” bigira hamwe icyakorwa mu iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo nka kimwe mu bikenewe mu cyerekezo cya Afurika.

Iri huriro rya gatanu ku ishoramari muri Afurika, rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guhindura ubukungu no guhanga imirimo mu bukungu bwa Afurika”

Iyi nama ya gatanu y’ihuriro ku ishoramari rya Afurika kandi iziga uburyo bwo kuzana impinduka mu bukungu, ndetse no guhanga imirimo mu bihugu bya Afurika.

Banki y’isi ivuga ko Afurika ari wo mugabane urangwaho abantu bakiri bato benshi kandi biyongera vuba, ku buryo bazaba bageze kuri miliyari 1.3 muri 2030. Kubera iyo mpamvu, Afurika ikeneye guhanga imirimo mishya miliyoni imwe buri kwezi, mu rwego rwo guhangana n’ubwo bwiyongere.

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Clément Mouamba
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Congo, Clément Mouamba bagiranye ibiganiro byihariye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger