AmakuruImikino

Congo: Beni Baningime ukinira Everton ari mu gihirahiro yibaza Igihugu azakinira

Beni Baningime, umusore wavukiye muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ku cyumweru niho yakiniye Everton  bwambere muri Premier League.

Uyu musore w’imyaka 19 akinira ukinira  Everton, avuga ko atarahitamo neza igihugu azakinira ku rwego mpuzamahangu hagati y’igihugu avukamo cya  R D Congo n’Ubwongereza.

Abajijwe igihugu azahitamo gukinira, Beni Baningime yavuze ko atarabyemeza neza, ngo we na se umubyara  bazabiganiraho, ariko ubu ikimuraje ishinga nukwibanda kubona  intsinzi ku ikipe ye akinira ya Everton.

Beni Baningime yatangiye gukinira everton afite imyaka 9

Beningime yatangiranye na Everton kuva afite imyaka icyenda. atangira akina mu bana bato none ubu yageze  mu ikipe nkuru ya Everton.

Mu mwaka ushize yafashije cyane Everton mu marushanwa  y’abari munsi y’imyaka 23.

N’ubwo Everton itashoboye gutsinda mu mukino wayihuje na Leicester City ku cyumweru, kuri Baningime wari umunsi udasanzwe kuko bwari ubwa mbere akina mu cyicaro cya mbere mu bwongereza.

Mu kwezi gushize niho yasinye amasezerano azagera mu kwezi kwa gatandatu mu 2020.

Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kuri we kubona akinira ku kibuga kimwe n’abantu yakuze areba nk’ icyitegererezo, barimo Wayne Rooney na Fàbregas.

Indoto ya Baningime ni gutwara igikombe cya Premier League, n’ubwo Everton bigoranye kuba yatwara igikombe mu bwongereza doreko mu mikino icumi Everton imaze gukina muri iyi sezo , yatsinzwe 6.

Uyu musore yiyongereye kubandi bakinnyi bakina muri shampiyona y’ubwongereza English Bacrays Premier League barimo rutahizamu wa Manchester Unite Lomeru Rukaku, yanick Bolasie ukinira Tottenham nabandi .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger