AmakuruImyidagaduro

Coke Studio yaguze indirimbo 10 za Radio na Weasel, zizasubirwamo n’ibindi byamamare

Mu Ntagiriro z’umwaka wa 2018 ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo ivuga ko umuhanzi Mowzey Radio yamaze gushiramo umwuka nyuma y’uko akubitiwe mu kabari ko mu mujyi wa  Entebbe mu gihugu cya Uganda, icyo gihe umuziki wa mugenzi we  Weseal babanaga mu itsinda rya Good Life wahise usa nkusubira inyuma kubera kumubura  gusa kuri ubu amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko uruganda rwa Coca Cola, runategura Coke Studio Africa rwamaze kugura indirimbo 10 za Radio na Weasel.

Kugurwa kw’izi ndirimbo kwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, abayobozi ba Coke Studio n’itsinda ryita ku muziki wa Radio na Weasel  riyobowe na manager Emotions Feelingz, amafaranga yemejwe hagati y’izi mpande zombi ntaramenyekana.

Izi Ndirimbo 10 za Radio na Weasel biteganyijwe ko abahanzi bakomeye bazazikoresha ubwo bazaba bitabiriye Coke Studio, muri abo harimo Mr Flavour wo muri Nigeria, Diamond Platnumz, Efya, Davido, Mr. Eazi ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye muri Afurika.

Ibi babikoze mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Mowzey Radio witabye Imana tariki ya 01 Gashyantare ndetse akaba yari umwe mu  batanze umusanzu ugaragara mu guteza imbere  muziki nyafurika ndetse no kwerekana ko batamwibagiwe.

Twabibutsa ko Coke studio yanitabiriwe na Bruce Melody,  ihuza abahanzi b’ibyamamare batandukanye muri Afurika ndetse no hanze yayo bagataramira abantu imbona nkubone bombi barikumwe umwe akaririmba indirimbo ya mugenzi we ndetse bikarangira bombi baririmbanye iyo bakoreye muri Coke studio.

 

Bruce Melody aherutse kwitabira Coke Studio

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger