AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Club Africain isezereye APR FC mu mikino ya CAF Champions League

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia mu mukino w’ijonjora ry’ibanze wo kwishyura wa CAF Champions League  , ihise isezererwa na Club Africain yo muri Tunisia.

Uyu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Olympique de Radès iri mu Mujyi wa Tunis, ikipe ya APR FC yari iherutse kunganya na Club Africain i Kigali  isezerewe n’iyi kipe yo mu Barabu  itsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Ikipe ya Club Africain yari iwayo yari ifite icyizero cyo gutsinda APR FC dore ko yakoze imyitozo y’iminota 14 gusa,  izana ikipe y’abakinnyi 14 kuri uyu mukino.

Uyu mukino watangiye saa moya ku masaha yo mu Rwanda , mu gice cya mbere  ku munota wa 12  Beil Khefifi  yatsinze igitego cya mbere cya Club Africain ku munota wa 27 Hakizimana Muhadjiri  yishyuye iki gitego kuri  Penality.

Amakipe yombi  yagiye kuruhuka anganyije igitego kimwe kuri kimwe , abafana ba APR FC batangira gutekereza ko ibyo Migi yababwiye   bishobora kuba , gusa ibintu byahunduye isura ku munota wa 62  ubwo Derrick Sesraku yatsindaga igitego cya kabiri cya Club Africain bidatinze  Imanishimwe Emmanuel  yitsinda igitego ku munota wa 67.

Muri uyu mukino, abakinnyi 10 bose ba APR FC bahawe amakarita y’umuhondo, iyi kipe y’ingabo z’igihugu ihise isezererwa muri Caf Champions League.

Umukino urangiye APR FC isezerewe ku nsinzwi y’ibitego bitatu kuri kimwe. Nyuma yo gusezerera APR FC,  ikipe ya Club Africain izahura nizava hagati ya Al Hilal yo muri Sudani na JKU yo muri Zanzibar.

Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yaguye miswi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger