AmakuruImyidagaduroMu mashushoUmuziki

Clemy Umuhire yaciye impaka kubahanzi bakorera umuziki hanze ya Kigali

Mu gihe ibitaramo n’ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byongeye gufungura nyuma y’igihe kinini byari bimaze bifunze kubera icyorezo cya COVID-19.

Abakurikira ibikorwa by’imyidagaduro bari bihaye umukoro ukomeye bibaza uko bizagenda kumunyamuziki wa mbere uzagerageza gukora igitaramo cye ku giti cye bibaza uko bizamugendekera niba koko abantu bazacyitabira niba koko bakumbuye ibitaramo.

Ibi bitaramo bikiza ikintu cyambere cyateje impaka ni igiciro cyo kwinjira aho amatike yazamutse cyane bitandukanye nibyari bimenyerewe mu myaka yashize aha niho bamwe bashingiye bavuga ko kwitabira ibitaramo byabamwe bizagora.

I Musanze umunjyi usigaye wihariye cyane mubijyanye n’imyidagaduro , umuhanzikazi Clemy Umuhire taliki 05 Ugushyingo 2021 yakoze igitaramo cyo kumurika indirimbo ye yise “Nje” yokozwe na Pastor P muburyo bw’amajwi amashusho akorwa na Sean Girbet.

Iki gitaramo cyo kumurika iyi ndirimbo Clemy yagikoze muburyo bwo kongera kwihuza n’abakunzi b’umuziki we ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange atangira kubamenyereza ko ibitaramo byagarutse.

Iki gitaramo hakimyekana ko kizaba benshi bari batangiye kujya impaka ku itike yacyo ahanini batiyumvisha kuntu yaba ari ibihumbi bitanu (5000Rwf) , bamwe bati ni menshi , ntabwo bibaho mu bitaramo byo mu ntara, abantu nta mafaranga afite abandi bati ubu ni uburyo bwiza bwo gusuzuma niba koko abantu bo hanze ya Kigali bakishyura ariya mafaranga kumuhanzi bakunda.

Kubanza kwipimisha nayo yari imbogamizi ya mbere kuri bamwe kuko nabyo bisaba amafranga angana nayo kwinjira muri kiriya gitaramo.

Umuhanzikazi hamwe n’umuraperi MayloKu isaha ya saa moya igitaramo cyari gitangiye abantu binjira gake gake arinako Band yari iyobowe n’abarimo Producer Mandex , Bigogwe n’abandi .

Umuhanzikazi hamwe n’umuraperi Maylo

Nyuma yaho abantu batangiye kuza ari benshi harimo n’abaterankunga bakuru biki gitaramo “Urwunge” abahanzi barimo MayLo, Dj Young , MC Montana ,Fizzo Mason bari baje gushyigikira mushiki wabo.

Clemy wishimiwe cyane yaje kurubyiniro asoza ibirori abereka urwego agezeho muri muzika ndetse ataramira abari aho biratinda kugeza ku isaha ya saa ine igitaramo gihumuje abantu batashye batabishaka dore ko abanyuma bahavuye saa tanu nigice.

Iki gitaramo cyateguwe na Arafati Ngabo usanzwe afasha uyu muhanzikazi mubikirwa bitandukanye cyabereye ahitwa Creative Corner .

Iki gitaramo cyasigiye umukoro ukomeye abandi bahanzi batarakora igitaramo nyuma ya COVID-19 ndetse kikaza kinahenze kikitabirwa nabasilimu cyane , ubu bamwe mu babikurikiranira byahafi baribaza undi muhanzi I Musanze uzaza agakora nk’ibi.

Reba indirimbo “NJE” ya Clemy

Clemy yamuritse iyi ndirimbo nyuma y’izindi yakoze zitandukanye zirimo “Daima”, “Uburyohe” yakoranye n’umuraperi Fireman ” Umwana” yakoranye n’umuraperi MayLo n’izindi.

Uyu muhanzikazi watanguriye iby’umuziki mu Itsinda rya C&J ari mu myiteguro yo kumurika alubumu ye yitiriye indirimbo ‘Umwana’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger