AmakuruImyidagaduroUmuziki

Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda(Yirebe)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kumenyekana cyane mu ndirimbo gakondo yashyize hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yise “Imitamenwa” ikubiyemo ubutumwa bugaruka cyane ku bikorwa by’inyashyikirwa by’ingabo z’u Rwanda.

Uyu muririmbyi mu ndirimbo ye arata ubutwari ingabo z’igihugu ku butwari zagize mu kubohora igihugu aho yazise “imitamenywa” kubera ibintu byinsh zanyuzemo kugira ngo u Rwanda rube rufite ishusho y’amahoro rufite kuri uyu munsi.

Avuga ku gitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo, Clarisse yavuze ko imvano y’iyi ndirimbo ari uburyo akunda ingabo muri rusange ndetse hakiyongeraho kuba tugiye no kwinjira mu bihe byo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye muri 206, ubwo yari yagiye gutara amakuru mu bikorwa ingabo zikora mu cyumweru zise ‘Army Week’ zifasha abaturage, abonye ubury ingabo zitanga ku murimo nibwo yahise aboneraho igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo.

Uyu muririmbyi ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe mu Rwanda hose, ruteganya kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 tariki ya 4 Nyakanga 2019.

Reba indirimbo ya Clarisse Karasira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger