AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira yakoze indirimbo igarurira icyizere abihebye no komora ibikomere ku mitima ( +Video)

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ibikomere’, ivuga ko mu rugendo rw’ubuzima buri wese anyuramo ahakuriramo ibikomere bitandukanye kenshi biba umutwaro udasanzwe.

Mu busanzwe Karasira indirimbo usanga zifite ubutumwa aba yageneye abantu runaka ariko bitqbuza nabandi kubwumva , iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ibikomere’ yibutsa abantu ko n’ubwo banyura mu biruhije bibatera ibikomere, hari icyizere cyo kubyomoka.
Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 59 yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Jay P. Ije ikurikira indirimbo ‘Mwana w’umuntu’ yari aherutse gushyira ahagaragara mu minsi ishize.
Mu gitero cya gatatu cy’iyi ndirimbo, uyu mukobwa agaragazamo inzira enye zo komoka ibyo bikomere zirimo kwizera Imana, gutuza, gukora ibyiza ufite uburyo no kugira umutima ukomeye.
Clarisse Karasira muri iyi ndirimbo avugamo uburyo abantu bagera mu bikomere, aho avugamo uburyo Isi ya none ibintu byinshi byahindutse abantu bakaba bahura na byinshi ‘bibakomeretsa’.
Clarisse Karasira avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye kubera ibihe biruhije yari arimo, bigatuma nk’umuhanzi yandika indirimbo nk’iyi kuko yumvaga hari igihe izafasha benshi mu gihe izaba yagiye hanze.
Karasira yakunzwe cyane kubera injyana gakondo yinjiriyemo mu muzik, yahereye ku ndirimbo yise “Giraneza” , Nyuma yakurikijeho indirimbo zinyuranye nka “Ntizagushuke”, “Twapfaga iki”, “Imitamenwa” n’izindi zagiye zikundwa cyane na benshi.
Reba indirimbo nshya ya Clarisse Karasira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger