ImyidagaduroUrukundo

Christopher yagaragaje umubano wihariye n’umwe hagati ya Charly na Nina-VIDEO

Muneza Christophe  wegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya 8, ari mu rukundo na Nina bitewe n’urugwiro bagiranye ubwo urubyiruko rwahuraga na perezida Kagame.

Ku cyumweru tariki ya 19 Kanama ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko kizwi nka ‘Meet The Pesident’, muri iki kiganiro harimo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda ndetse n’urundi rubyiruko rutandukanye.

Ibi si byo tugiye kugarukaho kuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse, ahubwo icyagaragariye aha hantu ni urukundo rw’ibanga ruri hagati ya Christopher na Nina n’ubwo aba bombi babyamaganira kure iyo babibajijweho.

Mu mashusho y’afashwe agaragaza Nina afashe akaboko Christopher, amukurura amujyana ngo bajye kwicarana. Bageze mu byicaro babanje guhugira kuri telefone, ariko Nina akanyuzamo agashotora uyu musore amwekereka amafoto muri telefone bose bafite akanyamuneza.

Ntabwo bagarukiye aho ahubwo Nina yasabye Christopher ko bafata agafoto k’urwibutso mu bimenyerewe muri iyi minsi nka Selfie.

Ibijya gushya birabanza bigashyuha kandi koko intandaro y’uruhara ni amasoso, si ubwa mbere uyu musore avuzweho gukundana n’umwe muri aba bakobwa kuko no ku ya 13 Nyakanga uyu mwaka ubwo Charly na Nina bavaga i Burayi aho bari bagiye gukorera ibitaramo, Christopher yazindutse iya marumba ajya kwakira aba bakobwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Bose babajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda impamvu bahahuriye, basubije ko ari ibisanzwe ko bahahuriye batari bazi ko bahura , ngo Christopher yari agiye kwakira undi muntu.

Dore uko Christopher na Nina bagendaga intambwe ku yindi

https://www.youtube.com/watch?v=7lKpJ_BgXS4

Twitter
WhatsApp
FbMessenger