AmakuruAmatangazo

Christopher Muneza yatanze ubutumwa bukomeye kuri Bruce Melodie

Umuhanzi Christopher yahamije ko agahenge yahaye Bruce Melodie k’imyaka 2 karangiye ubu atazongera kugoheka , ibi Christopher abitangaje nyuma yo kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Bruce Melodie amaze mu muziki.

Christopher na Bruce Melodie ni abahanzi bakunze guhangana mu myaka yashize by’umwihariko kuva mu 2013 kuzamura, uguhangana kwabo kukaba kwarakajijwe umurego n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Kuri ubu uyu muhanzi  yemeje ko agiye kongera kubura ihangana kuri Bruce Melodioe gusa  yabanje gushimira uyu muhanzi kubera igitaramo k’imbaturamugabo yakoze.

Aganira na Igihe Kulture yagize ati “Ndishimye cyane kuba umuvandimwe wanjye yizihiza imyaka 10 mu muziki, imyinshi muri iyo twarayikoranye twabaga turi kumwe, ndishimye cyane.”

Ati“Namuhaye nk’imyaka myiza nk’ibiri yo gukora ariko ubu nagarutse, ngiye kongera kumubuza agahenge.”

Christopher kandi yongeraho ko kuba Bruce Melodie yarabashije kumara imyaka icumi mu muziki kandi akiri mu bakomeye ari ibintu byiza cyane kuko bifasha uruganda rwa muzika.

Muneza Christopher yemeje ko kandi nubwo rimwe na rimwe ajya arebana ay’ingwe na Bruce Melodie imbere y’abafana nyamara mu busanzwe ari inshuti z’akadasohoka

Ati “Tugera imbere y’abafana tugahondana ariko twaba turi kumwe turi inshuti nawe arabizi.”

Christopher Muneza yatangiye umuziki mu 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’, nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane. Indirimbo zose zakunzwe Christopher yahimbye, yazikoreye muri Kina Music.

kuri ubu uyu musore aheruka indirimbo yitwa “Mi Casa” yayisohoye muri Kanama 2021 nyuma y’umwaka asa n’utagaragara mu bikorwa bya muzika dore ko tariki 14 Gashyantare 2020 ni bwo Christopher yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Breath’.

Bruce Melodie ni umwe mubahanzi bahagaze neza muri muzika nyarwanda
Christopher avuga ko agahenge yari yarahaye mukeba we Bruce Melodie karangiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger