AmakuruImyidagaduro

Chris yashyize hanze amanyanga n’andi makosa yatumye ava muri Just Family

Tariki ya 07 Kanama 2018 ni bwo Chris wabaga mu itsinda rya Just Family yatangaje ko arivuyemo ariko ntiyahita atangaza impamvu nyamukuru yatumye afata umwanzuro wo gusezera Bahati na Jimmy, ku wa gatandatu tariki ya 13 Kanama ni bwo yavuze ko amanyanga y’abagenzi be babanaga yatumye ari yo  asezera.

Asezera, Chris yavuze ko atari gukomezanya na bo mu gihe abona nta ntego bafite, mu kiganiro yagiriye kuri City Radio yavuze ko yabonaga bagenzi be nta ntumbero bafite akanabona basa nabatazi ibyo bakora maze bimutera gufata umwanzuro wo kubasiga, ibi byagaragariraga ngo mu manyanga Bahati yakoraga ndetse bakanamutuma Chris gusaba ideni kubera ko ubukene bwari bugeze itsinda ahamanuka ariko kuryishyura bikaba intambara.

Yagize ati:”Njye n’umuvandimwe wanjye dufite ikompanyi itumiza imodoka zakoze mu Buyapani , hari igihe cyageze tugira ubukene dukora inama twemeza ko uzabona aho akura ideni niyo ryazaba risaba inyungu yabikora, natse ideni muri iyo kompanyi muri Mutarama uyu mwaka  ryishyurwa muri Mata nabwo bagenzi banjye badashaka ko ryishyurwa.”

Iri deni ngo Bahati na Jimmy ntabwo bifuzaga ko ryishyurwa ariko undi ababera inzirondo kuko n’ubundi byari nkaho ari aye kuko aba basore babiri batari bazi ko yayasabye mu ikompanyi ye n’umuvandimwe we.

Chris usa na ho yagerageje kuvuga ukuri ariko bagenzi be babanaga bakaba ntacyo bifuza kubivuga ho, yavuze ko bahati hari igihe yajyaga kubikuza amafaranga ari kuri konti y’itsinda ndetse akanandikira abantu sheke nta mafaranga ari kuri konti kandi nyamara yiganye imikono ya bagenzi be. Ibi byose ngo nibyo byatumye ahitamo umwanzuro wo kubasezera.

Just Family imaze gutandukana ubugira gatatu nyuma ikongera ikazura umutwe, Chris nk’umwe mu bari bagize iri tsinda yahamirije abanyamakuru ko ntaho ryagera mu gihe Bahati afata nk’umunyamanyanga atari yarivamo cyangwa ngo ahinduke cyane ko ngo ari we cyangwa Jimmy ntawabasha kuririmba igitero cy’indirimbo ngo akirangize.

Yagize ati”Mfite byinshi byatumye nsezera, byagaragaraga ko ntaho twagera mu gihe Just Family yari igeze aho hishyurwa video mu manyanga ya Bahati akigana umukono wa Jimmy. Hari cheque yahaye Bernard Bagenzi agiye kubikuza asanga nta mafaranga ariho ngiye kumubaza uko iby’iyo ndirimbo bimeze ahubwo ambaza amafaranga.”

Ubwo yasezeraga, yari yavuze ko ubundi yifuje gusezera bakiri mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko kubera amasezerano itsinda ryari rifitanye n’abategura iri rushanwa akemera akarangiza irushanwa ndetse akanabikora yanga gutesha agaciro abafana babo bari babashigikiye ndetse na bagenzi be muri rusange.

Umunyarwanda yabivuze neza ko intangiriro y’uruhara ari amasoso, aba basore bari bagize Just Family nyuma y’umwuka utari mwiza hagati yabo ntabwo bari kwitwara neza muri Primus Guma Guma Super Star kuko baje ku mwanya wa nyuma  bataha badatamiye ku bihembo byahabwaga abitwaye neza.

Chriss yanahise ava muri Groupe ya whatsapp baganiriragamo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger