AmakuruImyidagaduro

Chris Brown yasabye Davido kuzamwambarira mu bukwe bwe

David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido mu minsi ishize yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Chioma, kuri ubu  Chris Brown yasabye uyu muhanzi wo muri Nigeria ko yazamwambarira   mu bukwe bwe  buzaba umwaka utaha wa 2020.

Tariki 12 Nzeli 2019 ni bwo Davido yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Chioma Rowland mu birori byabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Davido abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse agira at ” Chris Brown arashaka kuzambera umuyobozi oooo [araseka] ibaze Chris Brown yanyambariye”.

Ibinyamakuru bitangukanye byandika imyidagaduro muri  Nigeria  dbyagiye byandika kuri iyi nkuru bivuga ko bitakemeza neza niba uyu muhanzi aza mu bukwe bwa Davido cyane ko ku mpande zombi ntakintu baratangaza , uretse Davido wabaye nkubisangiza abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa ibi abenshi ntibabifashe nk’ukuri  bavuga ko Davido yaba yabikoze yikinira agamije gusetsa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Kuri Davido nyuma yo gukorana Indirimbo na Chris Brown bise “Blow my Mind”magingo aya Davido ni umwe mu bari gufasha cyane Chris Brown muri Tour yise ‘Indigoat’.

Davido na Chris Brown basigaye bafitanye ubucuti bwihariye muri iyi minsi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger