AmakuruImyidagaduro

Chris Brown arikuvugwaho gutereta Cardi B uherutse gutandukana n’umugabo we OffSet

Umuririmbyi Chris Brown yatangiye gushyirwa mu majwi ko ari gushaka gutereta umuraperikazi Cardi B uherutse gutangaza kumugaragaro ko yatandukanye n’umugabo we OffSet bari bamaze umwaka umwe bahanye isezerano ryo kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu Cyumweru gishize nibwo Cardi B n’umugabo we OffSet batandukanye nyuma y’uko uyu muraperi yashinjijwe n’umugore we kumuca inyuma akigira mu bandi bakobwa  aho kuba hafi umugore we ngo bafatanye kurera umwana bari bamaze kubyarana.

Nyuma y’amakuru avuga ko aba bombi baciye ukubiri, umuririmbyi Chris Brown yatangiye kugaragaza ko yishimira cyane uyu muraperikazi ndetse atangira kunugwanugwaho kumushakaho umubano wihariye.

capitalxtra.com dukesha iyi nkuru yanditse ko Chris Brown yatangiye gushakisha Cardi B bwihishwa nyuma yo gukurikirana amakuru neza ko yatandukanye n’umugabo we mu buryo bugaragarira buri wese.

Hollywood Life yatangaje ko umuhanzi Chris Brown akomeje kwegera cyane Cardi B amushakaho urukundo kuko kugeza ubu bombi bagaragara ko nta mukunzi bafite bityo bakaba bashobora kubana.

Ibi bitangiye kuvugwa mu gihe uyu musore amaze iminsi avugwaho gushaka kugarura mu rukundo Rihanna bahoze bakundana, nyuma y’amakuru yavugaga ko yatandukanye n’umuherwe bari bamaze iminsi bakungitse.

Nk’uko amakuru yakomeje gutangazwa n’inshuti za hafi z’uyu muhanzi, nti byashobotse ko Rihanna asubirana nawe kuko mu minsi mike yongeye kugaragara ari kumwe n’uyu musore witwa Jameel Hassan bituma Chris Brown acika intege.

Umuraperikazi Cardi B ashobora gukundana na Chriss Brown
Mu minsi ishyize Cardi B yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we OffSet
Twitter
WhatsApp
FbMessenger