AmakuruImikino

Chelsea yavuze ikintu kimwe cyatuma yemera kugurisha Hazard muri Real Madrid

Ikipe ya Chelsea yaharuriye Eden Hazard inzira imwerekeza muri Real Madrid yarose gukinamo kuva kera, nyuma yo gutangaza ko itazitambika uyu musore mu gihe icyo ari cyo cyose azaba ashatse kugenda.

Hazard w’imyaka 28 y’amavuko waraye abuze mu kipe y’umwaka ya Premier league mu buryo butunguranye, ntakozwa ibyo kongera amasezerano mu kipe ya Chelsea amazemo imyaka itandatu. Ibi bituma abenshi bamuha amahirwe menshi yo kuva muri Chelsea mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Amakuru menshi yerekeza uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi mu kipe ya Real Madrid, dore ko na Zinedine Zidane utoza iyi kipe ashyira imbere uyu musore mu bakinnyi yifuza gusinyisha mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ryafunguye imiryango.

Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyanditse ko Chelsea yamaze kubwira abahagarariye Hazard ko izamwemerera kugenda, ariko Real Madrid ibanje kwishyura angana na miliyoni 100 z’ama-Pounds iriya kipe y’i Londres imwifuzamo.

Mu gihe Real Madrid yaba yemeye kwishyura ariya mafaranga, Eden Hazard yaba abaye umukinnyi wa mbere uhenze Real Madrid mu mateka yayo.

Birashoboka cyane ko Real Madrid yakwishyura ariya mafaranga, dore yitezweho kurekura amafaranga menshi igura abakinnyi bakomeye bazayifasha kongera kubaka bundi bushya izina ryayo ryamaze kwangirika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger