Chelsea na Juventus zamaze kumvikana ku mutoza Maurizio Sarri

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa, kugira ngo umutoza Maurizio Sarri ayivemo yerekeza muri iyi kipe yo mu Butaliyani.

Byitezwe ko kuri uyu wa gatanu umutoza Maurizio Sarri asinya amasezerano y’imyaka itatu yo gutoza Juventus de Turin.

Biteganyijwe ko Chelsea yishyurwa na Juventus angana na miliyoni eshanu z’amapawundi, nk’ingurane yo kugira ngo Sarri ajye gusimbura Massimiliano Allegri watandukanye na Juventus mu kwezi gutaha. Mu bahabwa amahirwe yo gusimbura uyu mutoza ukomoka mu Butaliyani, harimo Frank Lampard kuri ubu utoza Derby County.

Cyakora cyo n’ubwo amakuru yerekeza Lampard muri Chelsea, ikipe ya Derby County atoza ntabwo iraganira na Chelsea kugira ngo ibe yayiha Lampard wahoze ayikinira.

 

Comments

comments