Amakuru ashushyeImyidagaduro

Charly & Nina bakoze amateka mu gitaramo bitabiriye muri Uganda (Amafoto)

Kuwa gatanu tariki 8 Nzeri 2017 umuhanzi Geosteady wo mu gihugu cya Uganda yakoze igitaramo cy’amateka yahuriyemo n’abahanzikazi b’abanyarwanda , Charly & Nina. Iki gitaramo cyari cyiswe Geosteady Live Concert.

Cyabereye ahitwa Imperial Royal Hotel cyitabirwa n’abantu benshi biganjemo abakomoka mu gihugu cya Uganda, muri iki gitaramo Charly & Nina baje gufasha uyu muhanzi banaririmbanye indirimbo bahuriyemo bise Owooma yabaye ibendera kuri aba bahanzi bombi ndetse ituma izina Charly na Nina ritumbagira riba rimwe mu mazina azwi cyane muri kiriya gihugu.

Geosteady [Geoffrey Kigozi] ari gucengera cyane mu mitwe y’abakunda umuziki wa Uganda ndetse ari no mu bahanzi bakunzwe cyane kandi bamaze kugera ku rwego rushimishije. Ndetse iki gitaramo yakoze ni kimwe mu bitazibagirana mu mitwe  y’abagande no mu mateka y’umuziki wabo.

Muri iki gitaramo Geosteaty yamurikaga album ye nshya , uyu muhanzi uri kwitwara neza yaririmbye indirimbo ze zose zakunzwe mu buryo bwa live.

Charly na Nina baherukaga mu gihugu cya Uganda ubwo baririmbaga mu bukwe bwari bwitabiriwe na Perezida Museveni akaza kwishimira imiririmibire yabo bikabaviramo kubaha ibahasha bagize ubwiru ntibatangaze ubutumwa bwari burimo gusa bemeza harimo n’amafaranga.

Aba bahanzi bishimiwe cyane Geosteady yahinduranyaga imyambaro

 

Abakobwa b’ikimero bari bahari

Ykee Benda ku rubyiniro

Charly na Nina na Geosteady bari kuririmba Owooma
Abahanzi btandukanye bo muri Uganda baje gufasha uyu muhanzi

Umuhanzikazi Fille yari ari muri iki gitaramo

Hari hakubise huzuye

Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Photo Credit: TERADIGNEWS.COM

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger