AmakuruImyidagaduro

Charly na Nina baravugwaho kwambura umushoferi wabatwaraga

Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri Charly&Nina baravugwaho kwambura umugabo witwa Nshimiyimana Gilbert  uvuga ko yakoranye nabo abatwara mu modoka aho bagiye mu bikorwa bitandukanye ariko ngo ideni rye rigiye kumara amezi atatu.

Charly&Nina ntibahakana iri deni babereyemo uyu mushoferi ariko bavuga ko uwishyuza wese adakwiye kujya mu itangazamakuru.

Uyu mugabo avuga ko ngo yabatwaye igihe kingana n’ukwezi batamwishyura ariko bakamwizeza ko bazamwishyurira rimwe. Ukwezi gushize ngo yabishyuzaga Frw 200 000 nyuma baza kumuhamo Frw 50 000 gusa.

Nshimiyimana Gilbert  umushoferi uvuga ko Charly na Nina bamwambuye aganira n’umuseke yavuze ko yakomeje kubishyuza amafaranga bamusigayemo, bigera aho baza kumuha Cheque, ariko ayigejeje kuri Banki bayanga bavuga ko ifite ikibazo. Nyuma yegera Rwema umwe mubajyanama biri tsinda nawe akamwohereza kuri Nina , Nina nawe yamubwiye ko ntacyo bavugana ndetse ngo ntakajye ajya kumureba iwe aje kumwishyuza.

Nina we avuga ko uyu mugabo atagakwiye kujya mu itangazamakuru kuko buri wese ugiye kubishyuza atajya mu itangazamakuru .Yagize ati “Ubu koko abantu bose umuntu afitiye amafaranga bagiye bajya mu itangazamakuru ntitwaba twaragowe, nta muntu w’umugabo wo gukora ibintu nk’ibyo pe.”

Uyu mushoferi avuga ko nawe impamvu ari kwishyuza cyane ari  ukubera ideni afitiye banki ndetse avuga ko nibikomeza azabasanga mu gitaramo kurubyiniro abishyuze ahave bayamuhaye.

Charly & Nina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger