AmakuruImikino

Champions League: Tottenham ya Mourinho yatsindiwe mu rugo, Atalanta inyagira Valence

Imikino ibanza ya 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi, UEFA Champions League, yakomeje ejo ku wa Gatatu, yasize Tottenham yo mu Bwongereza itsindiwe mu rugo na RB Leipzig yo mu Budage igitego 1-0.

Tottenham itozwa na José Mourinho, yakiriye uyu mukino ubanza ibura bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Harry Kane umaze iminsi yaravunitse, ukongeraho Son Heung-min wavunitse ikiganza.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo, yarushijwe bigaragara kuva ku munota wa mbere, aho RB Leipzig yakabaye yafunguye amazamu ku buryo bwinshi bwabonetse, Tottenham itabarwa n’umunyezamu Hugo Lloris.

Mu gihe cy’amasegonda 60 ya mbere gusa, Lloris yakuyemo imipira ibiri, aho uwa mbere watewe na Angelino yawukuyemo ugafata igiti cy’izamu mbere y’uko akuramo n’irindi shoti rya Timo Werner watereye mu rubuga rw’amahina.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Timo Werner kuri penaliti nyuma y’uko umusifuzi yemeje ko umupira uterekwa mu rubuga rw’amahina ubwo Ben Davies yari amaze kugusha Konrad Laimer ku munota wa 57.

Tottenham na yo yagiye inyuzamo igasatira ishaka igitego, ariko uburyo burimo umupira w’umuterekano watewe na Giovani Lo Celso bukurwamo n’umunyezamu Peter Gulacsi mu gihe umupira w’umutwe watewe na Lucas Moura wagiye hejuru y’izamu.

Undi mukino wa 1/8 wabaye ku wa Gatatu, Atalanta yo mu Butaliyani yakiriye Valence C.F yo muri Espagne, iyinyagira ibitego 4-1.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego 2-0 byatsinzwe na Hans Hateboer ku munota wa 16 ndetse na Josip Ilicić ku wa 42.

Ku wa 57, Remo Freuler yatsinze icya gatatu, Hans Hateboer yongeramo icya kane ku wa 62, mu gihe icy’impozamarira cyabonetse ku ruhande rwa Valence C.F, cyatsinzwe na Denis Cheryshev ku munota wa 79.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe mu gihe mu cyumweru gitaha, ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, hazakinwa indi mikino ine ibanza ya 1/8 ku yandi makipe asigaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger