Imikino

Champions League: Real Madrid itomboye Paris Saint Germain, dore uko bigenze muri tombola

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 ukuboza 2017, nibwo habaye tombola yuko amakipe azahura muri 1/8 muri Champions League , nubwo benshi bari baravuze ko hari amakipe ashobora gutomborana ariko biratunguranye maze ibigugu biratomborana.

Umukino ugaragara ko uzaba ukomeye muri iyi mikino ni umukino uzahuza ikipe ya Paris Saint Germain na Real Madrid inafite iki gikombe aho yagitwaye mukeba wayo Atletical Madrid ku mukino wa nyuma, aya makipe yombi azwiho kuba akomeye kandi anafite abakinnyi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi.

Dore uko tombola yagenze.

  • Juventus vs Tottenham
  • Fc Basel vs Manchester City
  • Fc Porto vs Liverpool
  • Sevilla vs Manchester United
  • Real Madrid vs Paris Saint-Germain
  • Shakhtar Donetsk vs As Roma
  • Chelsea vs Barcelona
  • Bayern Munich vs Besiktas
Twitter
WhatsApp
FbMessenger