AmakuruImyidagaduroUmuziki

Celine Dion yahagaritse ibitaramo yagombaga gukorera i Las Vegas

Umuhanzikazi ukomoka muri Canada Celine  Dion  yahagaritse ibitaramo yari  kuzakorera i Las Vegas kubera ikibazo afite mu matwi ye hagati gituma atumva neza, ndetse akaba atabasha kurimba uko abyumva.

Abacishije kurukuta rwe rwa Facebook Celine Dion yavuze ko afite ikibazo imbere mu gutwi gituma atumva neza byari gutuma  ataririmba neza cyangwa akaririmba ibiterekeranye. Celin avuga ko  yagerageje guhangana n’ikibazo inshuro nyinshi ariko ngo byamaze kumurenga ku buryo akeneye ko bamukorera igenzura byaba na ngombwa akabagwa.

Celine Dion  bivugwa ko iki kibazo  yari akimaranye ameze 12 kugeza kuri 18 agerageza kunjya kwa muganga ngo asuzumwe ariko kuri ubu akaba abona kimaze gukomera cyane. Uyu muhanzikazi yahagaritse ibitaramo byose yari afite i Las Vegas guhera ku wa 27 Werurwe, 2018 kugeza ku wa 18 Mata 2018.

Celine Dion avugana agahinda kenshi  atewe no guhagarika ibi bitaramo bye, yagize ati “Mbere numvaga mfite amahirwe  yo gukora ibi bitaramo , narimfite amatsiko menshi y’ ibi bitaramo ariko ntibyankundiye , ndihanganisha buri uumwe wese wari warapanze kuza i Las Vegas kureba ibitaramo byanjye, mu mbabarire ”

Uyu mugore wanyuze mu bibazo bigiye bitandukanye  birimo no gupfusha umugabo we René Angélil banabyaranye abana batatu aribo René Charles, Eddy na Nelson. Kuri ubu Céline Dion agiye kuzuza imyaka 50 y’amavuko.

Celine Dion ukunze kuragwa n’udushya ku myambaro aba yambaye iyo aririmba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger