AmakuruImyidagaduro

Cecile Kayirebwa hari ubutumwa yageneye Clarisse Karasira wamusimbuye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival i Huye

Cecile Kayirebwa Umuhanzikazi  w’ibigwi bihambaye mu muziki nyarwanda wo hambere na  n’ubu nyuma y’amakuru yatangajwe ko atacyitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festval i Huye hari ubutumwa yageneye Clarisse Karasira uzaririmba mu mwanya we muri iki gitaramo.

Cecile Kayirebwa mu butumwa yandikiye umuhanzikazi uri kuzamuka neza muragando rwa muzika nyarwanda bikanyura abatari bake , yamwandikiye amwifuriza gucana umucyo mu gitaramo azaririmbamo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu butumwa Cecile Kayirebwa yandikiye Clarisse Karasira, yamubwiye ko adakwiye kugira ubwoba, yizeye ko azitwara neza.

Ati “N’amahoro humura! Uzahacane umucyo mwana wanjye! Ntureba se ko kwibyara bitera ababyeyi ineza.”

Clarisse Karasira  nyuma y’ubu butumwa ya kiriye aganira n’itangazamakuru yatangaje ko  hari Ubutumwa ahora ahabwa na Cecile Kayirebwa bumukora ku mutima ariko ngo ubwo yahawe ubu bwamurenze.

Ati “Nezezwa iteka n’ubutumwa ampa, asa nk’untuma. Birandenga. Kuri iyi nshuro bwo yampaye ubutumwa antera ibakwe.”

Uyu muhanzi kazi abinyujije kurubuga rwa Instagram yanditse  avuga ko atewe ishema no kuza aririmba i Huye mu mwanya wa  Cecile Kayirebwa  , avuga ko atazibagirwa umurage we yamuhaye.

“Mubyeyi nkundaa🙏💛💖 ntewe ishema no kuhakubera nk’uko ujya ubimbwira.🙏💖 Sinjya nibagirwa Umurage wawe 🙏💖 Imana ikumpere amahoro n’umunezero. Kurama n’umugisha Cyubahiro 🙏💛”

Ku wa 09 Nyakanga 2019, East African Promoters(EAP) yateguye iserukiramuco ‘Iwacu Muzika’, yasohoye itangazo ivuga ko Cecile Kayirebwa atakiririmbye mu iserukiramuco bitewe n’ikibazo cy’umunaniro , banatangaza ko muri iri iki gitaramo cya Huye  Cecile Kayirebwa, yasimbujwe Orchestre Impala yari yaririmbiye mu karere ka Musanze ubwo Iwacu Muzika Fest yatangizwaga, bongeraho  umuhanzikazi Clarisse Karasira uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Iwacu Muzika Festval nyuma ya Musanze na Rubavu , ibi bitaramo bizakomereza  i Huye kuya 13 Nyakanga 2019. Abakunzi bamuzika bazataramirwa na ;  Bull Dogg, , Rafili, Urba Boys , Nsengiyumvu Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ ndetse n’itsinda rya Active . 

Clarisse Karasira yagaragaje ko anyurwa n’uburyo Cecile Kayirebwa amushyigikira
Cecile Kayirebwa yifurije Clarisse Karasira kuzamuhagararira neza mu gitaramo cya Iwacu Muzika Fest i Huye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger