AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup: TP Mazembe yatanze ubutumwa bukomeye inyagira Atlabara

Ikipe ya Tout Puisaant Mazembe yaciye amarenga yo kuba imwe mu makipe afite ubushobozi bwo kwegukana CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira Atlabara FC yo muri Sudani y’Amajyepfo ibitego 6-1.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda rya mbere wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

TP Mazembe yatangiye CECAFA nabi itsindwa na Rayon Sports igitego kimwe ku busa, yatsinze ibi bitego ibifashijwemo na rutahizamu Jackson Muleka wayitsindiye ibitego bibiri (Ku munota wa 3 n’uwa 52), Christian Kouame wayitsindiye igitego ku munota wa 15, Likonza Glody watsinze igitego ku munota wa 47 cyo kimwe n’Umunya-Zimbabwe Rainfold wayitsindiye ibitego bibiri( ku munota wa 65 n’uwa 88).

Igitego rukumbi cya Atlabara cyabonetse ku munota wa gatanu w’umukino gitsinzwe na Obeyond Philipp.

Gutsinda Atlabara byahise bihesha TP Mazembe itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CECAFA, gusa ikaba itegereje ibiza kuva mu mukino wa Rayon Sports na KMC kugira ngo imenye niba izayobora itsinda rya mbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger