AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup 2019 Update: Ibiciro bishya byo kwinjira

Hamaze gutangazwa ibiciro bishya byo kwinjira kuri Stade zitandukanye ziri kuberaho imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ikomeje kubera mu Rwanda guhera tariki 06 Nyakanga 2019.

Ibi biciro bishya bigaragaza ko kwinjira ku mikino irabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ari ibihumbi icumi (10 000 Rwf) mu myanya y’icyubahiro,  ibihumbi bitatu (3 000 Rwf) ahatwikiriye n’igihumbi (1 000 Rwf) ahandi hose hadatwikiriye.

Aha kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo harabera imikino irahuza KMC FC yo muri Tanzania na TP Mazembe yo muri DRC guhera saa 17:30 na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo irakina na Rayon Sports guhera saa 19:30.

Ni mu gihe mu majyepfo y’ u Rwanda kuri Stade ya Huye Bandari FC irakina na Mukura VS guhera saa 13:00, KCCA yo muri Uganda ikine na Azam FC yo muri Tanzania. Kwinjira ni amafaranga 5 000Rwf, 3,000Rwf, 2000Rwf na 500Rwf

Mu gihe iyi mikino ya CECAFA Kagame Cup izaba igeze muri 1/4 FERWAFA izatangaza izindi mpinduka zizaba zabaye ku biciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger